Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Umuryango w’Abenebikira ukwiye kugirwa Abarinzi b’Igihango kubera uruhare rwawo rudasanzwe mu kunga ubumwe no kurokora abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu Karere ka Gisagara n’ahandi mu gihugu.

Ibi Minisitiri yabivugiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2025, ubwo Sr Murekatete Anne Beatha, umwe mu babikira b’Abenebikira, yamurikaga igitabo cye gishya cyitwa “Le Génocide commis contre les Tutsi au Rwanda: Contribution des Benebikira à la protection des victimes et à la reconstruction du pays.”

Iki gitabo gishya gifite paji 170, gisesengura uruhare rukomeye rw’Ababikira b’Abenebikira mu gucumbikira, kurengera no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe no mu bikorwa byo gufasha igihugu kongera kwiyubaka nyuma yayo.

Abenebikira ni umuryango w’Ababikira kavukire washinzwe mu 1919, ubwo Ubukirisitu bwageraga mu Rwanda. Mu gihe cya Jenoside, ibigo byabo byose byaranzwe n’ubutwari: nta na kimwe cyijanditse mu bwicanyi, ahubwo byabaye ibirindiro by’amahoro n’ubufasha ku babahungiyeho.

By’umwihariko, abari i Save kuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette, bagera kuri 160, banze kwitandukanya hashingiwe ku moko, bituma barokoka. Uwo muryango wafashije kandi abandi bantu 271 bari bahungiye aho, babitaho mu gihe cy’ukwezi kose mu buryo bw’umubiri n’ubw’umutima.

Dr. Bizimana yashimye Sr Murekatete ku butwari bwo kwandika amateka nk’ayo, avuga ko abaye umubikira wa kabiri mu myaka 31 wanditse ku Jenoside nyuma ya Sr Mukabayire Marie Josée, wasohoye igitabo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yavuze ko ibyo ubwabyo ari ubutwari mu Benebikira kuko abamaze kwandika bombi ni ho bakomoka kandi mu bitabo byabo bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi uko iri n’uko yagenze mu by’ukuri, nyamara hari abandi bake bijanditse muri Jenoside.

Minisitiri Bizimana yashimye ubutwari bwaranze Abenebikira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasabira kugirwa Abarinzi b’igihango

Dr. Bizimana yavuze ko ibyo bikorwa n’ibindi Abenebikira bakoze mu gusigasira ubumwe no kurokora abantu muri Jenoside bikwiye ishimwe.

Ati: “Sinzi impamvu Akarere ka Gisagara katabikoze kuva kera ariko nta rirarenga. Buri mwaka dusaba uturere abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ahantu runaka. Mushobora kwegeranya ubushakashatsi bugaragaza ibikorwa byanyu kandi biranahari, hari n’amabwiriza abigenga bazayabaha. Urwo rugendo nirutangire kuko nta rirarenga ariko abaturage ni bo batoranya kugira ngo hatabaho kubogama.”

Yakomeje ati: “Ariko ishimwe muranarifite kuko iyo mudakora uko mwakoze ni byo byari kuba ari ikibazo kuko muri Abihayimana. Ntabwo mwatatiye igihango kuko Bikiramariya mwizera mwakurikije inama ze mubyishimire. No kuba n’uyu mugoroba hateraniye imbaga ingana gutya ibavuga ibigwi, ugira ngo ntimuri Abarinzi b’Igihango ubundi.”

Sr Murekatete, wari Umuyobozi wa GS Sainte Bernadette Save kuva mu 1992 kugeza mu 2004, yari mu bahigwaga muri Jenoside. Mu gice cya mbere k’igitabo cye agaragaza uburyo Abenebikira bitabiriye ibikorwa byo kurengera abantu hirya no hino.

Sr Murekatete Anne Beatha ashyira umukono mu gitabo yanditse

Ibi bikorwa byatumye abanyamuryango 18 b’Abenebikira bicwa muri Jenoside bazira kwanga kwitandukanya hashingiwe ku moko, hamwe n’abakobwa bane biteguraga kuba ababikira.

Mu gice cya kabiri cy’igitabo, Sr Murekatete agaruka ku bihe bigoye by’amageragezwa hagati ya Mata na Nyakanga 1994, naho igice cya gatatu kigaragaza uko batangiriye urugendo rwo kongera kubaka igihugu.

Yagize ati “Twasanye ibintu tunasana imitima kuko twatangiye gukorera no mu mashuri yigenga mbere twarakoreraga mu yacu na Leta gusa. Twabonaga hari abana benshi b’imfubyi banze kwibona mu mashuri bituma tujya no mu yigenga.”

“Hari n’ibikorwa byiswe Urunana Club byari bigamije kwigisha uburenganzira bwa muntu mu mashuri ndetse nayoboye n’umushinga w’urubyiruko rwiga kaminuza wo gukora ivugabutumwa ry’ubwiyunge, amahoro no gukira ibikomere.”

Uwo mubikira kuri ubu uri mu kiruhuko yavuze ko muri Jenoside aho avuka i Ngera muri Nyaruguru, ababyeyi be bari baritabye Imana, arerwa na mukuru we, ariko bamwe mu bavandimwe be barishwe abandi bararokoka.

Muri Jenoside, abaturanyi b’aho avuka bahungiye i Burundi abandi baricwa, bituma afata inshingano yo kwita ku mfubyi zasigaye kuko zari nyinshi.

Sr Murekatete yishimira ko Abenebikira 160 bari i Save barokotse kuko iyo bicwa uwo muryango wari kuba ucitse umugongo, kuko ubusanzwe ugirwa n’ababikira babarirwa muri 350, asaba abantu gukomeza kunga ubumwe kuko ari bwo bushobora kubaka ubumuntu.