Ikinyamakuru cya ABC News cyo muri Amerika cyemeye kwishyura miliyoni 15 z’Amadorali Donald Trump nyuma yo gutsindwa urubanza rw’ikirego yari yatanze avuga ko umunyamakuru wacyo yamutangajeho amakuru y’ibinyoma.
Ibi ABC News yabyemereye urukiko ku wa 14 Ukuboza 2024. Ayo mafaranga akaba azishyurwa anyuze mu kigega n’inzu ndangamurage bya Trump.
ABC News kandi yategetswe kuzishyura miliyoni imwe y’Amadorali yishyuwe abanyamategeko bunganiraga Trump mu rubanza.
Kurega ABC News kwa Trump byaturutse ku magambo yatangajwe n’umunyamakuru wayo George Stephanopoulos ku wa 10 Werurwe 2024 ubwo yavugaga ko Trump yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwanditsi E. Jean Carroll mu 1990, kandi urukiko rwari rwisubiyeho ku umwanzuro rwari rwafashe ruvuga ko ibyo byaha bitamuhama.
Ibi kandi byatumye amafaranga y’indishyi y’akababaro Trump yagombaga kwishyura Carroll miliyoni 83 z’Amadolari akurwaho.
Trump yavuze ko aya makuru Stephanopoulos yatangaje agamije kumusebya ndetse ashobora kugira ingaruka mu kwiyamamaza kwe.
Urukiko kandi rwategetse ABC News izasohora inyandiko isaba Trump imbabazi.













