Umuyobozi Mukuru wa BBC, Tim Davie, n’Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe amakuru, Deborah Turness, beguye ku mirimo yabo nyuma y’amakuru avuga ko bicyekwako amagambo ya Donald Trump yaba yarahinduwe mu kiiganiro cya BBC Panorama hagamijwe kuyobya abakirebaga.

Nk’uko byatangajwe na The Telegraph ibikesha inyandiko ziva imbere muri BBC, icyo kiganiro cyahuje ibice bibiri bitandukanye by’ijambo rya Trump ryo kuwa 6 Mutarama 2021, bisa n’aho ari we wateje imvururu ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol). BBC yemeye ko uburyo bwifashishijwe mu guhindura ayo magambo butari bwo.

Mu itangazo ryasohotse ku Cyumweru, Davie yavuze ko impaka ziri mu itangazamakuru mpuzamahanga ari imwe mu mpamvu zamuteye kwegura.

Yagize ati: “Nkibindi bigo bya Leta byose, BBC ntago yera ngo de, ariko tugomba buri gihe gukorera mu mucyo kandi tukabazwa inshingano”

Naho Turness we avuga ko icyo kibazo cyangije izina rya BBC kandi ko nk’umuyobozi inshingano zose ziba ari ize.

Ati: “Iyo uhora mu amaso ya rubanda, umuyobozi wese aba agomba kubazwa inshingano ze kandi niyo mpamvu mpisemo kwegura. Nubwo habayeho amakosa amw,e ndagira ngo mvuge ko ibyo BBC ishinjwa by’ubusumbane ataribyo ahubwo ari ibinyoma”

Aba bayobozi bombi basabye ko habaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

Uku kwegura kuje mu gihe BBC ikomeje kunengwa ku kibazo cy’ubusumbane muri iki gitangazamakuru, cyane cyane mu nkuru z’icyongereza za BBC Arabic zivuga ku ntambara ya Israel na Gaza, ndetse no ku birego byerekeye imikoreshereze y’amagambo ajyanye n’igitsina (Gender neutral) ku mirongo yayo.

Abanyapolitiki bo mu Bwongereza bashimye iki cyemezo ariko basaba impinduka zifatika. 

Minisitiri w’Umuco, Lisa Nandy yashimye ubuyobozi bwa Davie mu bihe by’impinduka zikomeye, naho Kemi Badenoch, uyobora ishyaka ryaba ‘Conservateur’, avuga ko BBC igomba kugaragaza ubwigenge n’ubutabera mu itangazamakuru kugira ngo ikomeze gutungwa n’amafaranga y’abaturage.

Umuyobozi w’Inama Nkuru ya BBC, Samir Shah, yavuze ko uyumunsi ari “uw’agahinda kuri BBC”, ashimangira ko Davie yakoze neza ndetse arangwa n’ubunyangamugayo mu bihe byari bikomeye ayobora BBC

Biteganyijwe ko azageza ubisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza muri iki cyumweru.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yashimye kwegura kw’aba bayobozi, avuga ko BBC yafashwe ivanga amagambo y’ijambo rye ryari ryiza cyane.

Ati: “Aba bayobozi batari inyangamugayo bagerageje guhungabanya ubwisanzure mu amatora ya Perezida wa America, ibibintu biteye agahinda ndetse n’igisebo kuri Demokarasi”

Kwegura kwa Davie kuzatuma hatangira gushakwa undi muyobozi mushya uzayobora BBC mu gihe yitegura amasezerano mashya na Royal Charter ateganyijwe kurangira mu 2027, inzira izagena uko BBC izakomeza gukora mu gihe kizaza.