Kuri uyu wa 10 Mata 2024, Umuryango mugari w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wizihije umunsi mukuru wa Eid al-Fitir usoza igisibo bari bamazemo iminsi.
Umuhango wo gusoza igisibo wayobowe na Mfti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, ku rwego rw’Igihugu wabereye kuri Kigali Pele Stadium n’ubwo no mu bindi bice by’igihugu habaye isengesho risoza igisibo gitagatifu bari bamazemo iminsi.

Uyu munsi mukuru wabaye mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubutumwa bwatanzwe ni ubuhamagarira Abayisilamu batuye mu Rwanda kwizihiza neza umunsi wa Eid Fitiri ari na ko bibuka kubahiriza no kurangwa n’umuco mwiza batozwa n’idini ryabo, wo gufasha, by’umwihariko bita ndetse banakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mufti Sheikh Hitimana ati “Ni ngombwa gukomeza gufasha abatishoboye atari mu gisibo gusa ahubwo bikaba ibya buri munsi kugira ngo duheshe Imana ikuzo.”
Ashingiye ku gihe igihugu kirimo, Sheikh Hitimana yasabye buri wese kuzirikana ku bumwe bw’Abanyarwanda nk’inkingi nyamukuru yatumye igihugu gitera imbere ndetse banibuka gukomeza gufasha abarokotse.
Ati “Nk’Abanyarwanda, ubumwe ni ingenzi kugira ngo dukomeze inzira y’iterambere twatangiye. Mu kongera kubaka ubumwe bisaba guhuza imbaraga zacu twese.”
Yakomeje agira ati “Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wifatanyije n’imiryango yabuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ubifurije gukomeza gutwaza no gukomera, baharanira kubaho no gukomeza kwiyubaka. Turasaba Abayisilamu gukomeza kurangwa n’umuco mwiza dutozwa n’idini ryacu, wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside no kubaba hafi.”
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wagaragaje ko mu gihe cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan hatanzwe inkunga ku miryango 9000. Ni mu gihe kandi hifashishijwe miliyoni 27,2Frw mu kugura ibyo kurya byahawe imiryango 5000 itishoboye yo hirya no hino mu gihugu.















