SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Abategura Imikino ya Olempike basabye imbabazi kubw’umukino wasanishijwe n’Isangira rya nyuma Yezu yagiranye n’Intumwa

Abategura imikino ya Olempike biseguye nyuma y’uko banenzwe ku gikorwa cyafashwe nko gushushanya Isangira rya Nyuma Yezu yagiranye n’Intumwa ze mbere y’uko yicwa.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 26 Nyakanga 2024, kibera mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino ya Olempike iri kubera mu Gihugu cy’Ubufaransa.

Icyo gikorwa cyarimo abahanzi b’abagabo bambaye imyenda y’abagore n’ababyinnyi, kikaba cyaranenzwe cyane na Kiliziya Gatolika ndetse n’amatsinda anyuranye y’abakristu.

Binyuze mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Abepiskopi mu Bufaransa, Kiliziya y’Ubufaransa yavuze ko ibyo birori “byarimo amashusho yo gushinyagurira no gutuka ubukristu.”

Abepiskopi bavuga ko iyi mikino ibereyeho kubaka ubumwe n’ubuvandimwe mu batuye isi bityo ikaba idakwiye kwifashishwa n’abifuza gukora icengezamatwara ryabo ngo bapfobye ukwemera kwa gikristu. Abepiskopi bihanganishije abakristu bababajwe n’ibyabaye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Abepiskopi nyuma y’umuhango wo gufungura imikino ya Olempike

Mu kwisegura kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Paris 2024 Anne Descamps, yabwiye itangazamakuru ku cyumweru ko nta ibyakozwe bitari bigamije kugira idini bubahuka.

Ati “Nta gushidikanya, ntabwo hari hagamijwe kwerekana agasuzuguro ku idini iryo ari ryo ryise.

Akomeza agira ati “Ahubwo, twageragezaga guhimbaza umuryango, kwihanganirana kandi twizera ko icyari kigamijwe cyagezweho. Niba hari abo byababaje, tubiseguyeho rwose.”

Nubwo icyo gikorwa cyanenzwe, umuhango wo gufungura iyi mikino wo warashimwe cyane, aho bamwe bemezaga ko icyo gikorwa cyibutsaga ibindi bihangano bikomeye nk’ishusho yitwa “The Feast of the Gods” ya Johann Rottenhammer na Jan Brueghel.

Ubwo yavuganaga na CNN, Thomas Jolly, wayoboye umuhango wo gufungura iyi mikino yemeza ko Igishushanyo kigaragaza ‘Ifunguro rya Nyuma’ cyakozwe na Leonardo da Vinci mu myaka 1495-1498 yemeza ko atari cyo cyatumye batekereza umukino wahujwe n’Isangira rya nyuma Yezu yagiranye n’intumwa ze.

Ati “Igitekerezo cyari ukwihimbira ibirori bikomeye bya gipagani bifitanye isano n’Imana yo ku musozi wa Olympus kandi nta na rimwe uzambona njyewe cyangwa mu bihangano byanjye nshaka gushinyagurira umuntu uwo ari we wese.”

Imikino ya Olempike irimo kubera i Paris mu Bufaransa kuva tariki 26 Nyakanga 2024, bikaba biteganyijwe ko izarangira tariki  ya 11 Kanama 2024.