Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Leon wisunzwe na Seminari nto ya Kabgayi, abarerewe muri iyi seminari bongeye gusabwa umusanzu mu iterambere ry’iyi seminari.
Ibirori byo guhimbaza uyu munsi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi 2024 bibanzirizwa n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa ari kumwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abasaserdoti banyuranye ba Diyosezi ya Kabgayi.
Byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Mugabo Gilbert, ababyeyi barerera muri iyi seminari n’abandi.
Ibyo kuba abize mu iseminari nto ya Kabgayi basabwa umusanzu mu iterambere ry’iyi seminari byagarutsweho n’Umuyobozi w’iyi seminari, Padiri Irenée Mudaheranwa mu byifuzo yagejeje ku Mwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Aganira na ICK News yasobanuye ko icyo bateganya gukora mu guhuza abantu bose bize mu Iseminari nto ya Kabgayi ari ukubanza kubamenya bifashishije mu guhanahana amakuru n’abagiye bahiga mu myaka inyuranye hanyuma bagakora urutonde kugira ngo babashe kubamenya bose.
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3793-1024x683.jpg)
Yongeyeho ko nyuma yo kubamenya bateganya kuzategura igikorwa cyahuriza hamwe abantu banyuranye barerewe mu Iseminari kugira ngo nabo ubwabo barusheho kumenyana.
Ibi kandi byanashimangiwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wavuze nk’umuntu warerewe mu Iseminari nto ya Kabgayi, ashyigikiye ko abaharerewe bagira umuganda batanga ku iterambere ryayo.
ko yiteguye gutanga umusanzu we kugira ngo abantu barerewe mu Iseminari nto ya Kabgayi bongere bahure ndetse bibe byaba imbarutso yo kurushaho gutera imbere kwa seminari hashingiwe no ku maboko y’abaharerewe.
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3888-1024x683.jpg)
Ati “Si igitekerezo cy’aka kanya, gusa ntikirashyirwa mu bikorwa. Nanjye ndagishyigikiye, narerewe hano mu Iseminari, nahabaye umurezi ariko ubona hari ikibuze, ubona hari imbaraga zibura, ubufatanye bw’abize mu iseminari hano, ari ababaye abasaserdoti n’abatarabaye bo, bafite imbaraga n’ubushobozi ku buryo batanga umuganda wabo mu guteza imbere iyi seminari haba mu buryo bwo gushyira imbaraga mu bwigishwa, mu barezi ndetse no mu buryo bwo kuvugurura amazu, gushaka ibikoresho ndetse n’ibindi bireba iterambere rya seminari.”
Musenyeri Balthazar akomeza avuga ko ibyo abona bikibura kugira ngo abarerewe muri uru rugo bagire uruhare mu iterambere ry’iseminari ari ubushake bushyirwa mu bikorwa bya buri wese waharerewe no kuba nta buryo buhari bwo guhura.
Ku kijyanye no guhuza abarewe mu Iseminari nto ya Kabgayi, Myr Balthazar avuga ko bikwiye gukorwa na Seminari ubwayo ifatanyije na Diyosezi ndetse ko na we ku giti cye yiteguye gutanga umusanzu mu kubahuza.
Ati “Bibaye na ngombwa nanjye ku giti cyanjye natanga umuganda mu kubahuza.”
Seminari yatangiriye muri Tanzaniya iza kwimukira i Kabgayi tariki 4 Ukwakira 1913. Mu myaka 111 imaze, iyi seminari imaze gutanga abapadiri barenga 400, Aepiskopi bagera kuri 11 n’abalayiki benshi mu ngeri zinyuranye. Kuri ubu, iyi seminari iri kurererwamo abanyeshuri 391.
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3676-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3685-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3693-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3782-1024x763.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3710-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3682-1024x778.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3731-748x1024.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3824-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3745-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3757-1024x705.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3749-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3844-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3698-1024x829.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3722-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3718-1024x683.jpg)
![](https://ickjournalism.com/wp-content/uploads/2024/05/DSC_3719-1024x683.jpg)