Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2024, itsinda ry’abanyeshuri 39 biga itangazamakuru mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bagiriye urugendoshuri mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’ikinyamakuru cyandika mu rurimi rw’Icyongereza ‘The New Times’
Uru rugendoshuri rubaye ku nshuro ya gatanu, rwari rugamije gufasha abanyeshuri ba ICK kurushaho kumenya uko umwuga w’itangazamakuru ukorwa kugira ngo ibyo biga banabisobanurirwe mu buryo bw’ibikorwa.
Muri RBA, aba banyeshuri bakiriwe n’Umwanditsi mukuru akaba n’Umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, Bwana Sylvanus Karemera wagaragaje ko ashima umuhate w’abanyeshuri biga itangazamakuru muri ICK.

Yagize ati “Ndabashimira ko mufite umuhate wo kumenya byinshi bikorerwa hano muri RBA, ndabashishikariza gukomeza kubikunda no gukora cyane kuko ibi nibyo bizabagira abanyamakuru beza isi yifuza kuko nta munyamakuru wicara ubusa.”

Bimwe mu bice by’ingenzi aba banyeshuri batemberejwemo harimo icyumba gitegurirwamo amakuru, aho Radiyo Rwanda na Magic FM zikorera ndetse n’aho Televiziyo y’u Rwanda na KC2 zikorera.
Uretse gutemberezwa mu bice binyuranye bigize RBA, wabaye umwanya mwiza kuri aba banyeshuri wo kuganira n’abanyamakuru bafite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru.

Nyuma yo kuva kuri RBA, aba banyeshuri bakomereje urugendoshuri ahakorera The News Times, bakirwa n’Umwanditsi mukuru, Bwana James Munyaneza ari kumwe na Bwana Felly Kimenyi aho basobanuriye aba banyeshuri uburyo inkuru ikorwamo kuva ku gitekerezo kugeza itambutse mu kinyamakuru.

Bamwe mu banyamakuru bafite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru nka Bwana Kimenyi, Edwin Musoni n’abandi basabye aba banyeshuri gukunda umwuga, gukunda gusoma, kugira umuhate wo kwihatira gukora cyane kugira ngo bazagere ku nzozi zabo zo kuzaba abanyamakuru beza b’ejo hazaza.
Mu kiganiro n’umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri ICK, Bwana Jean Baptiste Hategekimana, yasobanuye ko impamvu bateguye uru rugendo ari ukugira ngo abanyeshuri bamenye uko ibintu bikorwa atari ukubyiga gusa.
Yanagaragaje ko yishimira ko urwego rw’abanyeshuri rugenda ruzamuka kubera ubumenyi bagenda bunguka binyuze muri uru rugendo.
Ati “Impamvu dutegura uru rugendo ni ukugira ngo umunyeshuri amenye uko ibintu bikorwa, haba kuri radiyo, televiziyo ndetse no kwandika, bireke kuba mu magambo gusa, kandi ibi byose bitanga umusaruro kuko abanyeshuri hari urwego bavaho n’aho bagera bitewe n’ibyo bigiye muri uru ruzinduko.”
Nyuma y’uru rugendoshuri bamwe mu banyeshuri bagaragaje ko hari byinshi bishya bungutse ndetse banashimira abagira uruhare kugira ngo uru rugendo rube.
Uwitwa Norah Nayabera wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati “Nk’ubu ntashye nzi neza uburyo inkuru zikorwa kandi twasobanuriwe intumbero y’umwuga wacu n’uko bikorwa kugeza inkuru itambutse abantu bakayibona.”
Ibi kandi bishimangirwa Bernard Kwizera wagize ati “Ubusanzwe umuntu aba yiga mu magambo ariko iyo ugeze aho bikorerwa, umenya uko bikorwa ukabivana mu magambo ukiga kubishyira mu bikorwa.”
Uruzinduko nk’uru rwaherukaga muri Gicurasi 2023. Ni Uruzinduko rutegurwa k’ubufatanye bw’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na Rwanda Media Program ku nkunga y’ikigo cyo muri Swede cyitwa ‘Fojo Media Institute’.

