AMAMAZA HANO

Abanyeshuri 20 ba ICK na UR batangiye amahugurwa ku buringanire n’ubwuzuzanye

Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Mata 2024, abanyeshuri 10 bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) n’abandi 10 bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), ishami ryayo rya Huye bari mu Karere ka Muhanga mu mahugurwa y’iminsi ine ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Aya mahugurwa ari guhabwa abanyeshuri biga itangazamakuru, yateguwe na Rwanda Media Program (RMP) hagamijwe gufasha aba banyeshuri kumenya gukora inkuru hatirengagijwe uburinganire n’ubwuzuzanye.

Inararibonye mu itangazamakuru ndetse akaba umwe mu bari guhugura abanyeshuri, Kanzayire Denyse yibukije abanyeshuri ko abanyamakuru ari bo musingi wo guhindura imyumvire y’abagize umuryango Nyarwanda ku bintu bitera ubusumbane  ari byo; Umuco Nyarwanda, Amahame Nyarwanda ndetse  n’imitekereze muri rusange.

Yagize ati “Iyo urebye ikibazo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye by’umwihariko mu Rwanda usanga umuco gakondo wacu uvuga ko umuhungu ari mwana w’umuryango kuko ngo igisekuru kibarwa ari uruhererekane ku mugabo, naho muri sosiyete ugasanga abenshi bahuje imitekerereze ko umukobwa ahejwe mu mirimo isaba imbaraga.”

Akomeza asaba aba banyeshuri bari guhugurwa ko nk’abanyamakuru bagomba kugira uruhare runini mu guhindura iyo myumvire.  

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko biteze kunguka byinshi by’umwihariko kumenya gukora inkuru zijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umuryango nkuko Iratuzi Bardine wiga muri ICK abigarukaho.

Ati “Aya ni amahirwe akomeye kubona uguha ubumenyi mbere y’uko ugera mu kazi. Bitwongerera ubumenyi buhagije.”

Ibi kandi byagarutsweho na Ushizimpumu Olivier uvuga ko aya mahugurwa asa naje kubategura kugira ngo bazajye mu kazi bazi icyo gukora.

Ati “Navuga ko ari byiza bije mbere y’igihe, aho twatangiye guhabwa ubumenyi budafitwe na benshi mubo duhuje umwuga kandi tukaba tubihawe mbere yo kuva ku ntebe y’ishuri niyo pamvu nizeye ko nzahungukira byinshi.”

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azarangira ku wa 4 Mata 2024.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads