OIP-1.jpg

Abanyapolitiki baributswa kudashyira inyungu zabo hejuru y’Ubumwe bw’Abanyarwanda

Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier yibukije abagize imitwe ya politiki n’abanyapolitiki ku giti cyabo, ko bafite inshingano yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi yabivugiye ku Rwibutso rwa Rebero, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 13 Mata 2024, , mu muhango wo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe mu 1994 bazize kurwanya politiki y’ivanguramoko yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda n’abaje bahagarariye imiryango y’abanyapolitiki icyenda bongewe muri uru Rwibutso.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier ubwo yashyiraga indabyo aharuhukiye imibiri y’abanyapolitiki bishwe muri Jenoside

Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, Perezida wa Sena, Dr Kalinda yashimangiye ko impamvu nyamukuru abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, ari uko bashatse gukumira umugambi wa Jenoside baharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati” Abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo bya politiki, by’umwihariko bakaba bararwanyije amacakubiri n’umugambi mubisha wa Jenoside kugeza aho babizira.”

Dr. Kalinda yagaragaje ko n’ubwo abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kwamagana imiyoborere mibi ya repulika ya mbere n’iya kabiri, hari imitwe ya politiki, by’ umwihariko amashyaka yabaye umuyoboro wo gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Amashyaka nka APROSOMA, PAREMHUTU, MRND n’udushami twayo niyo yabaye umuyoboro wo gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda, akwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango hagamijwe gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ibi nibyo Dr. Kalinda yashingiyeho asaba abanyapolitiki ndetse n’imitwe ya politiki gukumira no kurwanya Jenoside mu rwego rwo guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Imitwe dufite uyu munsi ya politiki n’abanyapolitike bayo, bafite inshingano ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira iteka Ubumwe bw’Abanyarwanda mu bikorwa byabo bya politiki.”

Dr. Kalinda akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside, ubwo ingabo zari iza RPA zari zimaze kubohora igihugu, imitwe ya politiki itari yarakoze Jenoside, yishyize hamwe mu rwego rwo gushaka gukemura ibibazo by’ingutu birimo; ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge n’imiyoborere kugira ngo hasanwe umuryango Nyarwanda wari warashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bimwe mu byo imitwe ya politiki yaganiriyeho, harimo kwirinda ivangura rishingiye kuri politiki aho ubuyobozi bwumvikanye ko kungurana ibitekerezo hagati y’imitwe ya politiki aribwo buryo bwo kuyobora igihugu cyaranzwe n’amacakubiri ndetse bwiyemeza ko inyungu z’imitwe ya politiki itagomba kujya hejuru y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kugeza abu amateka avuga ko ku musozi wa Rebero ndetse n’ibice biwukikije hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi cumi na bine, ari nabo baruhukiye mu Rwibutso rwa Rebero kongeraho abanyapolitiki bishwe 21 bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hon. Donatille Mukabalisa, Perezida Inteko Nshingamatekago, Umutwe w’Abadepite

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads