Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo hatangiraga intambara hagati y’Umutwe wa Hamas na Isiraheli, nibura abantu ibihumbi 45,000 bamaze kwicwa mu gihe ibikorwaremezo byangiritse ku rwego rwo hejuru.
Mu bantu bamaze gupfa, habarurwamo abanyamakuru, abasemuzi n’abafasha abanyamakuru bagera ku 160.
Ibi ni ibyatangajwe n’Ihuriro ryo kurengera Abanyamakuru aho rivuga ko kuva ryatangira gukusanya amakuru ku banyamakuru bari mu kaga, mu 1992, ari bwo hishwe abanyamakuru benshi mu gihe gito.
Hala Rharrit, wahoze ari umudipolomate muri Amerika aganira na 60 Minutes, yagize ati “Ibi byabaye ku banyamakuru ndetse no ku miryango yabo, ku bwanjye mbona bisa nkaho ari uburyo bugamije gutera ubwoba cyangwa gucecekesha abanyamakuru kugira ngo ukuri kugaragazwa kutamenyekana.”
Uyu Rharrit yamaze hafi imyaka 20 akorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, aho yari ahagarariye igice cya Aziya, Afurika, n’Uburasirazuba bwo Hagati, mbere yo kwegura kuri uyu mwanya mu mpeshyi ishize mu rwego rwo kwamagana uruhare rwa Amerika mu ntambara yo muri Gaza.
Mbere y’uko yegura kuri izo nshingano, yari ashinzwe gutangaza ibikorwa bya Amerika mu binyamakuru byo muri Leta z’unze Ubumwe z’Abarabu.
Aganira na 60 Minutes kandi yavuze ko ubwo intambara yo muri Gaza yatangiraga, yasabye Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika ko zasohora itangazo rihagarika iyicwa ry’abanyamakuru. Icyakora ngo ubwo busabe bwatewe utwatsi.
Yagize ati “Barambwiye bati, ‘Oya, ntidushobora kubikora. byateza impaka.’ Nanjye ndabasubiza nti, ‘Ni iki kibaye impaka? Gusaba kurindwa kw’abanyamakuru? Ako niko gaciro ka Amerika?”
Nyuma y’ibyo, mu Ukuboza 2023, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller, yanditse itangazo kuri X rivuga muri make ko, “Duhagaze tudashidikanya ku kurindwa kw’abanyamakuru no ku itangazamakuru ryigenga kandi ridafite ubwoba.”
Hashize amezi atanu, nabwo Perezida Joe Biden yasohoye itangazo rye, avuga ko muri Gaza, “abanyamakuru benshi cyane, biganjemo Aba banya-Palestina, bamaze kwicwa.”
Iryo tangazo ryasabye kandi “kurindwa kw’abanyamakuru mu bikorwa byose ku isi, byumwihariko ibya gisilikari.” Uretse abaturage basanzwe, mu bandi bakora imirimo yihariye, abakora ibikorwa by’ubutabazi basaga 300 n’abaganga barenga 1,000 bamaze kwicirwa muri iyi ntambara.