Abanya-Kenya batanze umwitangirizwa muri ‘Kigali International Peace Marathon’

Abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku maguro bo mu gihugu cya Kenya bagaragaje imbaraga mu isiganwa mpuzamahanga rya Kigali ‘Kigali International Peace Marathon’ kuko batsindiye hafi imyanya ya mbere yose.  

Iri siganwa ryari ribaye ku nshuro ya 19, ryitabiriwe n’abantu ibihumbi 10,183, ari na wo mubare munini w’abaryitabiriye kuva ryatangira muri 2005.

Mu byiciro bitatu ‘Full Marathon’, ‘Half Marathon’, ‘Run for Peace Marathon’, abasiganwa basaba ibihumbi icumi bahagurukiye imbere ya BK Arena saa mbiri za mu gitondo batagira gusiganwa mu mihanda inyuranye yo muri Kigali.

Mu cyiciro cya Full Marathon, abasiganwa birukanse ibirometero 42,195km

Muri iki cyiciro, Korir Laban Kpngetich ukomoka muri Kenya yegukanye umudali wa Zahabu akoresheje amasaha 2, iminota 16 n’amasegonda 6. Korir yakurikiwe na mugenzi we wo muri Kenya Kiplagat Cornelus Kibet wabaye uwa kabiri akoresheje amasaha 2, iminota 16 n’amasegonda 18, ahabwa umudali wa Silver.

Korir Laban Kpngetich niwe wegukanye umudali wa zahabu n’igihembo cy’amadorari ibihumbi 2000$

Umwanya wa Gatatu wegukanwe n’Umunya-Kenya Mengich Moses wakoresheje amasaha 2, iminota 18 n’amaegonda 38, ahabwa umudali wa Bronze.   

Muri iki cyiciro cya Full Marathon kandi, abanya-Kenya banagaragaje kwitwara neza mu bagore kuko umudali wa Zahabu watwawe na Joan Kipyatich wakoresheje amasaha 2 iminota 33 n’amasegonda 27. Umwanya wa kabiri watwawe n’Umunya-Etiyopiya Meseret Abebayrhu wakoresheje amasaha 2 iminota 36 n’amasegonda 8, ahabwa umudali wa Silver. Umwanya wa gatatu watwawe n’Umunya-Kenya Florence Chepsoi wakoresheje amasaha 2 iminota 39 n’amasegonda 34, ahabwa umudali wa Bronze.  

Muri Half Marathon, abasiganwa birukanse intera y’ibirometero 21.097.

Mu bagabo, umwanya wa mbere watwawe n’Umunya-Kenya Langat Frchi wakoresheje isaha 1, iminota 4 n’amasegonda atanu. Yakurikiwe n’undi munya-Kenya Langat Leonard Kipkoech wakoresheje isaha 1, iminota 4 n’amasegonda 24. Umwanya wa Gatatu wegukanwe n’Umunyarwanda Mutabazi Emmanuel wakoresheje isaha 1, iminota 4 n’amasegonda 27.

Mu bagore, umwanya wa mbere watwawe na Moseti Winfridah Morra ukomoka muri Kenya aho yakoresheje isaha 1, iminota 12 n’amasegonda 50. Moseti yakurikiwe na mugenzi we wo muri Kenya Churuiyat Vivian Jepkogel watwaye umudali wa Silver akoresheje isaha 1, iminota 14 n’isegonda 1. Umwanya wa Gatatu watwawe n’Umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline wakoresheje isaha 1, iminota 14 n’amasegonda 2.

Abitabiriye Run for Peace birukanse intera y’imirometero 10. Bamwe mu bitabiriye muri iki cyiciro harimo n’abayobozi banyuranye barimo Ange Kagame, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Dusengiyumva Samuel, Minisitiri Musabyimana Jean Claude w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi. Iki cyiciro nta bihembo bitangwa kuko kiba kigamije gukangurira abantu gukora siporo neza kandi mu mahoro.

Mu begukanye ibihembo, uwa mbere muri Full Marathon yahawe ibihumbi 20 by’Amadorali ya Amerika, uwa kabiri ahabwa ibihumbi $15. Muri Half Marathon, uwa mbere yahawe ibihumbi 5 by’Amadorali ya Amerika, uwa kabiri ahabwa $4000.

Muri rusange abitabiriye Kigali International Peace Marathon ku nshuro ya 19 baturutse mu bihugu 35 birimo Canada, Denmark, Pologne, u Butaliyani, Brazil, Jamaica, Singapore, Nigeria, Ghana n’ibindi. Imibare igaragaza ko abiyandikishije kwitabira ari 10,183 barimo abanyamahanga 4,001 mu gihe abandi 6,182 basigaye ari Abanyarwanda ndetse n’ababa mu Rwanda.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads