Umuryango w’Abibumbye (UN) uratangaza ko abakozi batandatu b’agashami kawo gashinzwe kurengera impunzi z’Abarabu bo muri Palestina basize ubuzima mu gitero cy’indege cyagabwe n’igisirikare cya Isiraheli ku ishuri ryakoreshejwe nk’ubuhungiro bw’abantu bavanwe mu byabo muri Gaza yo hagati.
Iki gitero cyagabwe ejo ku wa 11 Nzeri 2024, cyahitanye abantu 34, barimo abagore n’abana 19, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’amavuriro.
Ishami ry’a UN rishinzwe impunzi muri Palestina (UNRWA) rivuga ko iryo shuri rimaze kugabwaho ibitero inshuro eshanu kuva Isiraheri yatangiza ibikorwa byayo by’intambara muri Gaza nyuma y’igitero cyagabwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira.
Iryo shuri ryahungiyemo abantu bagera ku bihumbi 12,000, aho benshi muri bo ari abagore n’abana.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, yamaganye icyo yise ibitero bidakwiye byibasira abantu b’inzirakarengane, asaba ko habaho kubahiriza amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi mu ntambara.
Ambasaderi wa Isiraheli mu Muryango w’Abibumbye yamushinjije guhindura ukuri, avuga ko Loni ikomeje kwamagana Isiraheli mu gihe irwanya iterabwoba, naho Hamas ikaba ikomeza gukoresha abagore n’abana nk’inkuta zo kwirwanaho.
Mu mezi 11 ashize hari intambaraha hagati ya Israheli na Hamas, abanye-Palestina bagera ku 41,100 bamaze kuyisigamo ubuzima mu gihe abagera ku bihumbi 95,000 bayikomerekeyemo kubera ibitero by’indege n’ibyo ku butaka. Iyi mibare itangazwa n’Ibiro bishinzwe ubuzima muri Gaza.