Abakirisitu Gatolika bo muri Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya, i Gitarama muri Diyosezi ya Kabgayi, basabwe n’ibyishimo byo kuba besheje umuhigo wabo wo guturira Igitambo cya Misa y’umunsi mukuru wa Noheli muri Kiliziya imaze imyaka isaga ibiri iri kuvugururwa.
Padiri Prof. Fidèle Dushimimana wayoboye iki gitambo cya Misa yashimiye abakiristu ndetse ashimira n’Imana yabashoboje kwitanga kugira ngo iyi kiliziya ivugururwe.
Yagize ati: “Imana niyo ishoboza abantu kugera kubyo ishaka. Mwabaye ibikoresho by’Imana kandi mumenye ko Imana ntawuyitiza ngo ayigurize hanyuma ngo aviremo aho, ingabire nyinshi rero za Noheli ziragera kuri buri wese.”

Icyakora, Padiri Dushimimana yasabye Abakirisitu kubaka ingoro ya Yezu Kirisitu mu mitima yabo nk’uko bubatse ingoro y’Imana i Gitarama.
Ati: “Yezu watuvukiye uyu munsi, aratubwira ati ‘nkuko mwubatse iyi ngoro, mwizihirizamo ivuka ryanjye, abe ari na ko mwubaka ingoro nyakuri, ari wo mutima wacu kugira ngo mpavukire.”
Abakristu barasabwa kurengera umwana
Mu nyigisho y’uyu munsi mukuru wa Noheli muri Diyosezi ya Kabgayi, yateguwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yasomwe na Padiri Dushimimana, yibanze ku kwibutsa abakirisitu urukundo Imana yakunze umuntu ikemera gutanga umwana wayo ngo avukire mu isi bityo acungure mwene muntu.

By’umwihariko, ubutumwa bwa Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yabugeneye abana, yerekana ko muri iki gihe ikiremwamuntu kiri mu kaga kubera ibikorwa bibangamira ivuka ry’abana.
Muri ubu butumwa, yagize ati: “Kuba Imana yarashatse kutwigaragariza nk’umwana, ni ubutumwa bukomeye butwumvisha agaciro ntagereranwa umwana afite mu mugambi wayo n’icyubahiro twese tumugomba.”
Ubutumwa bukomeza buvuga ko Yezu Kirisitu yagiye agaragariza urukundo afitiye abana ndetse abagira urugero rw’abashaka kwinjira mu ngoma y’Imana.
Yatanze urugero aho yezu yavuze ati: “Nimureke abana bansange, mwibabuza kuko ingoma y’Imana ari nk’iyabameze nkabo.”
Ubutumwa bwibutsa kandi Abakirisitu ko umwana ari impano idasanzwe y’Imana akaba n’amizero y’umuryango. Buti “Buri mwana uvutse atuzanira inseko y’Imana kandi akatwibutsa ko ubuzima ari impano ikomoka ku Mana, impano igomba kwakiranwa urukundo no kubungwabungwa.”
Ubutumwa buvuga ko umwana atari amizero y’umuryango gusa, ahubwo ari amizero y’isi kuko umwana atavutse inyokomuntu yazima.
Muri ubu butumwa, abakirisitu basabwe kudakora ibyabangamira byose kuvuka kw’abana n’ubuzima bwabo bwiza kuko isi yaba ijya mu kaga. Ati: “Umwana ni ikimenyetso cy’uko ejo hazaza heza h’isi yacu hashoboka.”
Iyi kiliziya ivuguruye ya Mutagatifu Andereya i Gitarama yaturiwemo Igitambo cya Misa, biteganyijwe ko izahabwa umugisha mu mwaka utaha wa 2025.













