OIP-1.jpg

Abagenda mu modoka rusange barasaba uburyo bwo gufasha abagira ikibazo cyo kuruka

Bamwe mu bagenzi bakoresha imodoka rusange mu bice binyuranye by’igihugu barasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kujya bafasha abantu bahura n’ibibazo byo kuruka mu gihe bari mu ngendo.

Ibi babishingira ku kuba hari benshi bashobora guhura n’ingaruka z’iki kibazo kandi nta bundi buryo bwo kuzikemura Buhari.

Ese umuntu agize ikibazo akakurukaho wari ugiye nko mu kizamini cy’akazi, inama, ubukwe, [….] kandi nta yindi myambaro ufite ngo uhindure wabigenza ute?

Bamwe mu bo byigeze kubaho bakaruka mu modoka, bavuga ko nubwo batasagariwe n’abandi bagenzi, bikunze kwinubirwa na benshi.

Ati “Nanjye bimbaho iyo ndi mu modoka, gusa ngenda nyunguta bombo cyangwa nkagenda mpekenya ibibabi by’inturusu, nakumva mu kanwa hahiye nkasubizamo bombo. Rero hagize ubundi buryo bwo gufasha abagira icyo kibazo byaba ari byiza.”

Ibi bituma bavuga ko hagize igikorwa byafasha abakora ingendo mu modoka rusange kuko nta muntu ushobora kuruka ku bushake bwe.

Ati “Ntiyabikora ku bushake kuko abizi ko atari ikintu cyamuhesha agaciro, ariko rwose ahise afashwa kugira ngo bitabangamira abandi bagenzi byaba ari byiza kurushaho.”

Umwe mu batwara imodoka rusange,  Mugemanyi Samuel avuga ko nabo nk’abashoferi bibabangamira gusa nawe akavuga ko hari igikorwa cyakorwa kuko ntawe uruka abishaka.

Ati “Iyo umugenzi arutse biratubangamira bikanabangamira abagenzi dutwaye, ariko rero ubikoze ntaba yabiteguye, ni umubiri uba umuhindutse rero iyo bibaye turihangana nubwo bitugora gusa hagize igikorwa byaba byiza.”

Abahanga mu buvuzi basobanura igitera umuntu kuruka ndetse n’uko byakumirwa cyangwa se uko yafashwa mu gihe bimubayeho.

Dr. Denis Fabrice Busomoke, Umuyobozi wungirije w’Ibitaro bikuru bya Byumba

Dr. Denis Fabrice Busomoke, Umuyobozi wungirije w’Ibitaro bikuru bya Byumba avuga ko isesemi ituma umuntu aruka mu modoka iterwa no kutagira ku munzani umwe ibyo umuntu yumva nibyo abona aribyo bimutera kuruka. Ati “Ibi rero bikunze kuba ku bantu bari ku kintu kidahagaze hamwe.”

Dr. Busomoke asaba abafite kompanyi zitwara abantu n’ibintu, inzego bwite za leta ndetse n’inzego z’ubuzima gukangurira abantu biyiziho guhura nicyo kibazo kujya bagendana udukoresho twabafasha cyangwa bakadushyirirwaho ku buryo buri mugenzi ugenda mu modoka aba afite ako gakoresho mu rwego rwo kubungabunga ituze ry’abagenda muri modoka bose.

Ati “Uruhare rw’abantu bafite kompanyi zitwara imodoka cyangwa abafite izabo bwite, numva bakwiye kujya babivugaho, bagakangurira abantu kwitwaza akantu kamufasha mu gihe agize ikibazo cyangwa nk’uko hari ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze biba biri mu modoka, hakongerwa n’ibyo bikoresho bindi.”

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) Imena Munyampenda, avuga ko hagiye gushakwa ibikoresho byakwiyongera mu gasanduku gashyirwamo ibikoresho bikoreshwa mu butabazi bw’ibanze bizwi nka (First Aid Kit)

Ati “Inshingano zacu ni ugutama abagenzi bagenda neza mu mahoro n’ubwisanzure. Rero turavugana n’izindi nzego bireba ku buryo haboneka ibindi bikoresho byiyongera mu bisanzwe by’ubutabazi bw’ibanze ku buryo abahuye n’icyo kibazo bajya bafashwa ku buryo bwihuse.”

Impuguke n’abashakashatsi bavuga ko bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu agiye kuruka ari ukwayura bidasanzwe, kubira icyuya nubwo haba hakonje, agatangira kugira isesemi aribyo bimuviramo kuruka, kuribwa umutwe ndetse no kutabona neza. 

Ubashakashatsi kandi bwemeza ko nibura umuntu umwe muri batatu ahura n’ikibazo cyo kuruka mu modoka hakaba n’ababirwara burundu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads