Abadepite bahangayikishijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge ku byaha byo kwiba n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko buboneka mu turere tumwe na tumwe, baburira ko ibi bikorwa bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga kandi bigashyira mu byago ibikorwa byo kubaka urwego rw’ubucukuzi burambye.

Ibi byagaragajwe n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu cyumweru gishize ubwo basuraga uturere 15 mu rwego rwo gusuzuma ibikorwa by’ubucukuzi biri gukorwa ndetse n’uruhare bifite mu guteza imbere ubukungu nk’uko bitangazwa na The New Times.

Mu ruzinduko rwabo mu turere twa Gasabo na Rwamagana, abadepite bagaragaje ikibazo cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’ubujura, akenshi bikorwa mu buryo bushyira ubuzima bw’ababikora mu kaga.

Ubwo Abadepite basuraga ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gasabo

Depite Solange Uwingabe wari uyoboye iri tsinda, yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, ahubwo bagakorana n’amasosiyete yemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Ubucukuzi bugomba gukorwa mu buryo buboneye kandi bukurikije amategeko. Abantu bagomba kumva ko imibereho myiza itababoneka mu mabuye y’agaciro gusa. Hari n’ibindi byiciro by’ubukungu byabyara umusaruro bashobora gukora.”

Uwingabe yagaragaje ko mu bice bimwe by’igihugu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakozwe n’ibisekuru bitandukanye, bituma abantu bagira umuco wo kwizera ko kubaho bishingiye gusa kuri ubwo bucukuzi.

Ati: “Turi gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu guhindura iyo mitekerereze, tubereka andi mahirwe ahari yaba mu nganda, mu makoperative ndetse n’indi mirimo yemewe n’amategeko. Buhoro buhoro, iyo myumvire irimo guhinduka.”

Mu Karere ka Rwamagana, Abadepite basuye ahakorerwa ubucukuzi na sosiyete ya Trinity Metals mu Murenge wa Mwulire, imwe mu nini mu gihugu zikora ubucukuzi bwa tin, tungstène na tantalum, amabuye y’agaciro akenerwa cyane mu nganda z’ikoranabuhanga no mu bikorwa by’ingufu zisubira.

Abadepite bashimye iyo sosiyete ku kubahiriza amabwiriza ajyanye n’umutekano mu kazi, gusiba ibyobo byacukuwemo amabuye, ndetse no gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Nubwo ibi bikorwa byiza bigaragara, abayobozi b’akarere bemeye ko ubucukuzi budakurikije amategeko bugihangayikishije kandi bukomeje kuba ikibazo.

Meya w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yavuze ko mu mezi atatu gusa inzego z’ubuyobozi zafashe abantu barenga icumi, biganjemo urubyiruko, bazira gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Ati: “Ibi bikorwa byinshi bikunze kugaragara mu Murenge wa Musha, aho abantu bajya mu byobo by’amabuye y’agaciro batubahirije ibipimo by’umutekano. Ibi bibashyira mu kaga ko kugira impanuka zikomeye kuko nta bushakashatsi bwa gihanga cyangwa ubusanzwe ku bidukikije buba bwakozwe.”

Nk’uko imibare y’akarere ibigaragaza, mu mirenge 13 muri 14 y’Akarere ka Rwamagana, irimo ibikorwa by’ubucukuzi bikorwa n’amasosiyete 12 afite uruhushya rwemewe.

Akarere kavuga ko, hagati ya Ukwakira 2024 na Ukwakira 2025, ayo masosiyete yohereje ku masoko mpuzamahanga toni zirenga 1,100 z’amabuye y’agaciro.

Abadepite bashimye gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) yo gukuba inshuro ebyiri amafaranga ava mu kohereza amabuye y’agaciro hanze ku mwaka, akagera ku miliyoni 2.2 z’amadolari y’Amerika bitarenze 2029.

Icyakora, bagaragaje impungenge ko iyi ntego ishobora gukomwa mu nkokora n’ubucukuzi budakurikije amategeko bukomeje gukorwa nta nkomyi.

Uwingabe yakomeje agira ati: “Turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza gukangurira abantu kumenya ibibi byo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe no gushimangira ubufatanye hagati y’abaturage, amasosiyete, n’inzego z’umutekano.”

Abadepite bavuze ko ibyo baboneye mu ruzinduko bakoze mu turere 15 bizatanga umusanzu mu gutegura imyanzuro ya politiki igamije kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko, kurengera ubuzima bw’abantu, no kwemeza ko ubutunzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buzagirira inyungu abaturage mu buryo buboneye kandi burambye.