OIP-1.jpg

“Urumuri rw’itoroshi ntiruhagije”-Abaturage b’i Nyamagabe basaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Abaturage bo mu Kagari ka Rugano, mu Murenge wa Musebeya, mu Karere ka Nyamagabe, barasaba inzego zibishinzwe kwihutisha igikorwa cyo kubaha umuriro w’amashanyarazi, kuko hashize amazi arenga ane hashinzwe amapoto mu bice bitandukanye by’aka gace ariko kugeza ubu bakaba ntawo barabona.

Amapoto y’amashanyarazi yashyizwe muri aka gace mu kwezi kwa Nyakanga 2025, bituma abaturage bizera ko bagiye guhabwa umuriro mu gihe cya vuba. Ariko kugeza magingo aya, ibikorwa byo kuwugeza mu ngo ntibiratangira. Aba baturage bavuga ko ibyo bituma bakomeza gusigara inyuma mu bikorwa by’iterambere.

Uwamahoro Seraphine, umwe mu baturage baho, avuga ko imikorere yabo icumbagira kubera kutagira umuriro.

Agira ati: “Bashinze amapoto twumva ko ikibazo cyo kutagira umuriro kirangiye, ariko kugeza ubu turacyacana amatoroshi.”

Yakomeje agira ati: “Nge ndi umucuruzi, iyo bwije mpura n’ingaruka zo gucururiza mu mwijima, kuko nkoresha itoroshi, rimwe hari ubwo nibwa kubera ko ntarumuri ruhagije ruba ruhari. Ikindi kubera nta muriro n’abakiriya baba bacye, ngira n’impungenge z’umutekano.”

Nsengimana Axes nawe avuga ko kutagira umuriro bibangamira uburezi bw’abana.

Ati: “Abana bacu bava ku ishuri ntibabone uko basubiramo amasomo kubera amatoroshi adatanga urumuri ruhagije. Iyo hari abana barenze umwe baba bagomba gusangira itoroshi rimwe, bigatuma bamwe badasubiramo amasomo neza.”

Abatanga serivisi zikenera amashanyarazi nabo bavuga ko kutayagira bituma badakora neza, ndetse bikanabateza ibihombo bya hato na hato.

Ntamukunzi John, ukora umurimo w’ubwogoshi, ati: “Nkoresha imirasire y’izuba, ariko iyo izuba ritavuye sinshobora gukora. Icyakora, hari ubwo binsaba kujya gushaka ahantu nshyirishamo umuriro muri bateri kugira ngo ariyo nkoresha, ariko bituma ntakaza umwanya ndetse n’abamwe mu bakiriya.”

Atete Sandrine ashimangira ko urubyiruko rwo muri aka gace rwagakwiye kuba hari ibikorwa byinshi rwagakoze ngo rutere imbere ariko kutagira amashanyarazi bibakoma mu nkokora.

Ati: “Gusuka imisatsi, kogosha, gusudira, n’ibindi bikorwa byinshi bikenera amashanyarazi biradindira. Kutagira umuriro bidusubiza inyuma nk’urubyiruko.”

Kuba nta muriro uri mu Rugano binagira ingaruka ku ireme ry’uburezi ku mashuri yo muri aka gace nk’uko bisobanurwa na Mukahirwa Jacqueline, uyobora Ikigo cy’amashuri abanza cya Rugano.

Ati: “Urebye ibigo byimakaje ikoranabuhanga mu myigire, natwe dukeneye kugendana na byo. Iyo nta muriro uhari ntibishoboka.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bugaragaza ko iki kibazo kizwi. Mukeshimana Venuste, Umuyobozi w’Akagari ka Rugano, avuga ko insinga z’amashanyarazi zamaze kugezwa ku murenge wa Musebeya, bityo abaturage bakwiye kwizera ko umuriro uzabageraho vuba.

Ati: “Twese turabikeneye, kandi tuzishimira cyane igihe umuriro uzaba ugeze mu ngo zacu, kuko bizateza imbere abaturage.”

Aganira na ICK News, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yamaze impungenge abaturage ba Rugano ko biratenze uyu mwaka, bazaba babonye amashanyarazi.

Ati: “Uyu muyoboro uracyubakwa. Biteganyijwe ko uzaba wuzuye mu mpera z’ukuboza 2025.”

Niyomwungeri Hildebrand, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe

Muri Werurwe 2024, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi, Dr. Gasore Jimmy, Minisitiri wa MININFRA yavuze ko Akarere ka Nyamagabe kari gafite umuriro ku kigero cya 72%, kakaba kari aka kane mu turere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo turi ku kigero cyo hejuru mu gutunda amashanyarazi.

Umwanditsi: Mutoni Sylvie

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads