Ku munsi wa Gatatu w’uruzinduko rwe muri Turkiya, rukaba n’urwa mbere agiriye mu mahanga, Papa Leo wa XIV yasuye Umusigiti wa Sultan Ahmed, uzwi kandi nk’ “Umusigiti w’Ubururu” ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo.
Papa Leo XIV yinjiye mu musigiti, asiga inkweto hanze nk’ikimenyetso cyo kubaha ukwemera kw’idini ya Islam, ariko ntiyifata umwanya w’isengesho.
Ibiro by’Itangamakuru bya Vatican bgagize biti: “Papa yagiriye uruzinduko mu Musigiti, yubaha cyane aho hantu n’ukwemera kw’abahakorera amasengesho.”
Papa Leo yageze kuri uwo musigiti aherekejwe na Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo, Mehmet Nuri Ersoy; Mumufuti w’Intara ya Istanbul, Emrullah Tuncel; ndetse n’Imamu w’Umusigiti wa Sultan Ahmed, Kurra Hafiz Fatih Kaya. Mo imbere mu musigiti, muezzin Musa Aşgın Tunca ni we wayoboye Papa mu ruzinduko rugufi rwo gusura uyu musigiti.
Amatafari arenga ibihumbi 21 ava muri Iznik ari ku nkuta z’iyo nyubako, cyane cyane y’ubururu n’icyatsi kibengerana, ni yo yatumye uwo musigiti uhabwa izina ry’“Umusigiti w’Ubururu.”
Uyu musigiti uri muyikomeye cyane i Istanbul, wuzuye mu mwaka wa 1617, wubatswe na Sultan Ahmed I ku gice cy’ahahoze Ingoro Nkuru y’umwami w’abami Constantinople.
Intego yari uko uyu musigiti uba ahantu h’ingenzi kurusha ahandi mu gusengera mu Bwami bwa Ottoman. Ibitabo umunani, ubu bibitse mu isomer (Bibliothèque) rya Topkapi, ni byo byanditswemo iyubakwa ry’uyu musigiti.
Nyuma yo gusura Umusigiti w’Ubururu, yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi b’amatorero n’amadini yo muri icyo gihugu ndetse n’imiryango y’abakiristu muri Rusengero rwa Syriac Orthodox rwa Mor Ephrem.
Papa Leo abaye Papa wa gatatu usuye Umusigiti w’Ubururu, akurikira abamubanjirije baheruka ari bo Papa Fransisko (mu 2014) na Benedict XVI (mu 2006). Uruzinduko rwa Benedict rwari urwa kabiri mu mateka Papa asuye umusigiti, rukurikira uruzinduko rw’amateka Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Musigiti wa Umayyad i Damasiko mu rugendo rwe rwa gishumba muri Siria mu 2001.














