Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora gutangiza igikorwa cya gisirikare muri Nigeria, ashinja leta y’icyo gihugu kudakumira ubwicanyi bukorerwa Abakirisitu.
Ibi byatangajwe mu gihe havugwa ko mu majyaruguru ya Nigeria, ahiganjemo Abayisilamu, hakomeje ibikorwa by’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bikozwe n’intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu, ibintu bishobora guteza umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ ku wa Gatandatu, Trump yavuze ko Amerika ishobora “gukoresha imbaraga zayo zose ikarimbura burundu” abo yise abaterabwoba ba kisilamu barimo kwica Abakirisitu.
Yagize ati: “Ntegetse Minisiteri y’Intambara kwitegura igikorwa gishobora kubaho. Nidutera, bizaba byihuse, birimo ubugome, kandi biryoshye — nk’uko abagome b’abaterabwoba batera Abakirisitu dukunda cyane!”
Trump yanongeyeho ko ashobora guhagarika imfashanyo yose igenewe Nigeria, asaba leta y’icyo gihugu gukora ibishoboka byose kugira ngo ihagarike ubwo bwicanyi.
Ku wa Gatanu, Trump yari yatangaje ko yashyize Nigeria ku rutonde rw’ibihugu biteje inkeke yihariye (Special Concern Country) kubera ihonyorwa ry’ubwisanzure bw’amadini.
Leta ya Nigeria yahise isohora itangazo ihakana ibyo birego, ivuga ko nta ndorerwamo y’idini ikoreshwa mu kurwanya ibikorwa by’urugomo.
Perezida Bola Tinubu yavuze ko igihugu cye “gifite ikibazo cy’umutekano mucye kigira ingaruka ku bantu bo mu madini yose”, kandi ko itegekonshinga rya Nigeria rishingiye ku bwisanzure bw’amadini.
Tinubu yagize ati: “Nigeria iri mu rugamba rwo guhashya urugomo n’abahezanguni bafashwa n’abanyapolitiki bafite inyungu zabo. Tuzakomeza gukorana n’inshuti zacu zumva amahoro, u
Nigeria imaze imyaka irenga icumi ihanganye n’ubugizi bwa nabi bukorwa n’imitwe y’intagondwa nka Boko Haram n’ishami rya Leta ya Kisilamu (ISWAP), byibasiye cyane abaturage bo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.
Mu bice nka Plateau na Benue, hagati mu gihugu, abantu benshi barishwe mu makimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi, ibintu bimwe byiswe “intambara y’amadini”.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Abakirisitu n’Abayisilamu bombi bahohotewe, ariko igashinja ubutegetsi bwa Nigeria kudafata ingamba zikomeye zo kurinda abaturage bose kimwe.
Kwita igihugu “igiteje inkeke yihariye” ni kimwe mu byemezo bikomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora gufata, kandi gishobora gutuma hashyirwaho ibihano bya dipolomasi cyangwa by’ubukungu.
Iheruka gushyira Nigeria muri icyo cyiciro mu mwaka wa 2020, ubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yavugaga ko icyo gihugu “cyemera cyangwa cyihanganira ihonyorwa rikomeye ry’ubwisanzure bw’amadini.”
Ubu, amagambo ya Trump yongeye kuzamura umwuka mubi hagati ya Washington na Abuja, mu gihe Nigeria ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mucye no gushaka gukomeza ubufatanye n’ibihugu by’iburengerazuba.













