2024: Umwaka waciye agahigo ko kurenza ubushyuhe bwa 1.5ºC

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, Abashakashatsi bo mu Kigo cya Copernicus Climate Change Service (C3S) cy’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union) batangaje ko ihindagurika ry’ibihe rikomeje gutuma ubushyuhe bw’isi buzamuka ku rwego rutigeze rubaho mu mateka y’ikiremwamuntu.

Ibyo babishingira ku kuba mu mwaka wa 2024 wonyine ari bwo bwa mbere mu mateka y’isi habayeho izamuka ry’ubushyuhe bwarenze ku kigero cya 1.5ºC kitari cyarigeze kirengwa mu myaka yabanje.

Carlo Buontempo, umuyobozi wa C3S, aganira na Reuters yavuze ko umwaka wa 2024 ibyawo byari bitangaje cyane kuko buri kwezi kwabaga gufite umwihariko wako. Ati” “Imiterere y’ibi bintu iratangaje cyane,”

C3S kandi bavuga ko ubushyuhe bw’isi mu mwaka wa 2024 hari naho bwageze bukarenga 1.6ºC  ugereranyije n’umwaka wa 1850-1900, “igihe cy’inganda za kera” ubwo ni mbere y’uko abantu batangira gukoresha ibikomoka kuri peteroli byohereza CO2 mu kirere ku rugero runini.

Ibi kandi binemezwa na “Met Office” Ibiro by’Ubumenyi bw’Ikirere mu Bwongereza aho nabo bavuga ko mu myaka icumi ishize ari ubwa mbere ubushyuhe bw’isi bwageze ku kigero kidasanzwe.

Muri 2015, Ubwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bari mu nama yiga ku ihindagurika ry’ibihe bemeje ko intego nyamukuru ari ukugabanya ubushyuhe bw’isi bukagera byibura ku kigero kiri munsi ya 2% bikagera ku kigero cya 1.5% gusa nabwo basanga bidahagije.

Buontempo avuga ko ntagikozwe mu maguru mashya, iri zamuka rishobora kugeza isi mu kaga ikisanga yarenze ku ntego zashyiriweho i Paris. Icyakora ngo ntibirakererwa cyane, ari nabyo ashingiraho asaba ibihugu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere mu rwego rwo kugabanya izamuka ry’ibibazo bibikomokaho.

Ibi kandi binashimangirwa n’ Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe guhuza ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe (IPCC) kagaragaza ko kurenga urwego rwa dogere 1.5°C byongera ibyago byo kugaragara kw’ingaruka zikomeye cyane z’imihindagurikire y’ibihe, zirimo amapfa akaze ubushyuhe bukabije, n’imvura nyinshi idasanzwe.

Ikindi kandi ngo imihindagurikire y’ibihe irushaho gukaza inkubi z’imiyaga n’imvura nyinshi idasanzwe, kuko ikirere gishyushye gishobora gufata amazi menshi, bigatuma habaho imvura ikaze cyane.

Rumwe mu rugero rwasobanura ibi ni uko mu mwaka wa 2024, muri Leta Z’unze Ubumwe za Amerika honyine hagaragaye ibiza bigera kuri 24 bitewe n’imihindagurikire y’ibihe nk’uko bitangazwa n’ Ishami rishinzwe Ikirere n’Inyanja ‘National Oceanic and Atmospheric Administration (NOAA)’.

Bimwe muri ibyo biza byagaragaye muri iki gihugu harimo inkubi z’imiyaga za Milton na Helene, zatumye Amerika itakaza ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga tiriyoni.

Nk’uko byemerejwe mu masezerano yasinyiwe i Paris, mu Bufaransa, ngo iri zamuka ry’ubushuhe rigomba kugabanuka bitarenze 2030.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.